Incamake mpine
Iyi paji iriho amakuru areba abantu bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye mu Rwanda, ahari icyorezo cy’indwara iterwa na viru ya Mariburu (Marburg).
Incamake irambuye
Mu rwanda, hari icyorezo cya Mariburu.
Ushobora kwandura Mariburu binyuze mu maraso cyangwa amatembabuzi (amacandwe, amasohoro, icyunzwe, umusarani, ibirutsi, n’andi matembabuzi yo mu mubiri) by’undi muntu uyirwaye cyangwa wishwe na yo. Ushobora kandi kwanduzwa Mariburu n’ubwoko bw’agacurama karya imbuto kaboneka muri Afurika cyangwa andi matembabuzi y’uducurama.
Ibimenyetso bya Mariburu birimo:
- Umuriro (100.4°F/38°C cyangwa hejuru) cyangwa guhinda umushyitsi
- Gutengurwa
- Kurwara umutwe
- Kubabara imikaya
- Ibiheri
- Kubabara mu gituza
- Kubabara mu muhogo
- Iseseme, kuruka, no kugira impiswi
- Kuva amaraso bidasobanutse cyangwa gukobagurika (mu gihe uburwayi bwarengeje igihe)
Irinde kugenda
Irinde kugenda niba ufite ibi bimenyetso cyangwa utekereza ko wahuye n'umurwayi wa Mariburu cyangwa ikintu kiriho ubwandu.
Menyesha ikigo gitanga serivise z'ubuzuma cyangwa urwego rushinzwe ubuzima b'aho uri. Bamenyeshe ibimenyetso ufite n'aho ushobora kuba wahuriye na virusi itera Mariburu.
Mu gihe uri ku rugendo
Mu gihe hari ibimenyetso bya Mariburu ugaragaje uri mu ndege mu gihe cy’urugendo, ihutire kubimenyesha umwe mu bashinzwe iyo ndege.
Kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
CDC irimo gushyiraho uburyo bwo gusuzuma abinjira hagamijwe kumenya abashobora kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kuba bagaragaza ibimenyetso bya Mariburu cyangwa bashobora kuba barahuye na virusi itera Mariburu mu gihe bari mu Rwanda. Isuzuma rizakorerwa ku bibuga by’indege bitatu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika:
- John F. Kennedy International Airport (JFK), New York
- Chicago O'Hare International Airport (ORD), Illinois
- Washington-Dulles International Airport (IAD), Virginia
Gusuzuma abakora ingendo bizatangira mu kwezi k'Ukwakira hagati. Niba wari mu Rwanda mu minsi 21 mbere y’itariki indege yawe izagerera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cyo gusuzuma, uzafatanya na sosiyete y’indege yawe kugira ngo hongere habeho gufata umwanya ku buryo uza kuri bimwe muri ibi buga.
Mu kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzayoborwa ahakorerwa isuzuma.
- Amakuru y’umwirondoro wawe azemezwa.
- Abakozi ba CDC babihuguriwe:
- Bazagusuzuma ibimenyetso by’uburwayi bigaragara
- Bazagupima umuriro bakoresheje igipimo kidakora ku muntu (igikoresho gipima kidakora ku muntu urimo gupimwa umuriro)
- Bazakubaza ibibazo bike bijyanye n’ubuzima no kuba waba warahuye n’ubwandu
- Bazagusuzuma ibimenyetso by’uburwayi bigaragara
- Mu gihe ufite umuriro cyangwa ibindi bimenyetso, cyangwa ibibazo bijyanye n’ubuzima bigaragaza ko ushobora kuba warahuye na virusi itera Mariburu, uzasuzumwa n’umukozi wa CDC wo mu rwego rw’ubuvuzi.
- Mu gihe umukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi yemeje ko ibimenyetso ugaragaza bikeneye gukurikiranwa, uzohereza mu kigo nderabuzima gikwiye.
- Mu gihe ufite ibimenyetso by’uburwayi na kandi hagakekwa Mariburu, ushobora koherezwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma ryo mu rwego rw’ubuvuzi.
- Mu gihe umukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi yemeje ko ibimenyetso ugaragaza bikeneye gukurikiranwa, uzohereza mu kigo nderabuzima gikwiye.
- Mu gihe nta bimenyetso ufite cyangwa amakuru yo kuba hari aho wahuriye na virusi itera Mariburu, uzahabwa amakuru y’uburyo ushobora kwikurikiranira ibimenyetso n’icyo wakora mu gihe urwaye.
Nyuma y'urugendo
Suzuma ubuzima bwawe ucungana n’ibimenyetso bya Mariburu kugeza mu minsi 21 nyuma yo kuva mu Rwanda. Fata ibipimo by’umuriro wawe niba wumva urwaye.
- CDC izakoresha sisiteme yikoresha ubwayo mu kukoherereza ubutumwa rusange bujyanye n’ubuzima kuri Mariburu.
- Ubutumwa buzakwibutsa gukurikirana ubuzima bwawe kugeza mu gihe cy’iminsi 21 nyuma yo kuva mu Rwanda n’icyo wako mu gihe urwaye.
Abakozi bo muri Serivise z'Ubuzima
Icyo Gukora mu Gihe Urwaye Nyuma yo Gukor Urugendo
Mu gihe ugaragaje ibimenyetso bya Marburg:
- Itandukanye n'abandi (ishyiro mu kato) ako kanya.
- Hamagara urwego rushinzwe ubuzima kugira ngo baguhe inama zijyanye na serivise z'ubuvuzi. Menyesha urwego rushinzwe ubuzima ibyerekeye urugendo rwawe ruheruka mu Rwanda n'ibimenyetso byawe kugira ngo babashe kumenya ikigo gitanga serivise z'ubuzima zikunogeye wajyaho, mu gihe bibaye ngombwa. Mu gihe ukeneye serivise z'ubuzima, urwego rushinzwe ubuzima rushobora gufasha ikigo gutegura kuguha serivise no gufata ingamba z'ubwirinzi izo ari zo zose zikenewe zigamije kurinda abakozi n'abandi barwayi.
- Mu gihe utabashije kubona urwego rushinzwe ubuzimwa, hamagara utanga serivise z'ubuzima. Bamenyeshe ibimenyetso ugaragaza kandi ko hashize igihe gito uvuye mu Rwanda, ahari icyorezo cya Mariburu. Guhamagara mbere y'uko ujya ku kigo gitanga serivise z'ubuzima bifasha ikigo gutegura kuhagera kwawe, harimo kuvugisha urwego rushinzwe ubuzima no gushyira ingamba z'ubwirinzi zikenewe.
- Irinde ingendo cyagwa gukoresha serivise y'ingendo rusange.
- Gira ingendo gusa nyuma y'uko muganga cyangwa umukozi wo mu nzego z'ubuzima yemeje ko nta kibazo.
- Guma mu rugo kandi kure y'abandi uretse gusa kujya ku kigo nderabuzima, mu gihe ubisabwe n'urwego rushinzwe ubuzima cyangwa ikigo gitanga serivise z'ubuzima.
- Gira ingendo gusa nyuma y'uko muganga cyangwa umukozi wo mu nzego z'ubuzima yemeje ko nta kibazo.